Spice Diana yateye umugongo ihuriro ry'abahanzi yari abereye umuyobozi

Spice Diana yateye umugongo ihuriro ry'abahanzi yari abereye umuyobozi

 Aug 3, 2023 - 07:45

Umuhanzi Spice Diana yemeje ko atakibarizwa mu ihuriro ry'abahanzi muri Uganda riyobowe na Eddy Kenzo nawe yari abereye Visi-Perezida.

Kera kabaye umuhanzi wo muri Uganda Spice Diana yemeje ko atakibarizwa mu ihuriro ry'abahanzi muri icyo gihugu rya 'Uganda National Musicians Federation (UNMF)' yari abereye Visi-Perezida naho Perezida akaba Eddy Kenzo.

Hajarah Namukwaya uzwi nka Spice Diana, akaba atangaje ko atakiri umunyamuryango w'iryo huriro nyuma yuko hari hashize iminsi hari amakuru ko yanze kwitabira inama zinyuranye zahuzaga abagize iryo huriro zaberega muri Serene Suits Allure Hotel mu gace ka Mutundwe i Kampala.

Spice Diana yasezeye mu ihuriro ry'abahanzi muri Uganda rya INMF yari abereye Visi-Perezida 

Umuririmbyi wa 'Koona' ubwo yaganiraga na Televisiyo 'Spark TV', akaba yayihamirije ko yasezeye muri iryo huriro gusa ntihagira byinshi atangaza, ariko avuga ko atekereza ko kuva muri Federasiyo bitazagira ingaruka mbi ku mishinga yaryo iri gukorwa, ndetse avuga ko azi neza ko abanyamuryango basigaye bashobora kurangiza neza inshingano zabo batamufite.

Ari nako yatangaje ko nubwo Federasiyo yamwizeye kandi ikamuha inshingano nyinshi, yananiwe ku giti cye. Iri huriro riyobowe na Eddy Eddy rikaba naryo ryaravutse nyuma yuko abarigize ku kigero cyo hejuru bavuye mu rindi huriro rya Uganda Musicians Association (AMU) kuri ubu riyoborwa na Cindy Sanyu.

Mu gihe abagize iri huriro rya INMF batangiye kurisohokamo, n'ubundi rikaba ryarakomeje guterwa amabuye n'abarimo King Saha aho bemezaga ko iri huriro ribura ubunyamwuga ngo kuko na Eddy Kenzo uriyobora atize cyane. Ikindi kandi, Bobi Wine akaba atarahwemye kurishinja gukorera mu kwaha kwa Guverinoma.