Skales ntavuga rumwe n'amagambo ya Wizkid

Skales ntavuga rumwe n'amagambo ya Wizkid

 Jun 12, 2024 - 18:01

Nyuma y'iminsi umuhanzi Wizkid avuze ko abona injyana ya hop hop muri Nigeria yarazimye, umuraperi Skales yamwikomye bikomeye.

Umuraperi wo muri Nigeria, Skales, yibasiye Wizkid nyuma yo kuvuga ko umuziki wa Hip-hop muri Nigeria wapfuye.

Skales yagize icyo atangaza ubwo yabazwaga ikibazo kijyanye na Wiz ukunze kuvuga ko umuziki wa hip hop muri Nigeria wapfuye, anasobanura ko uyu muhanzi adakwiye kwihandagaza ngo avuge amagambo nk’ayo kuko nta kintu gihoraho, kuko buri kintu kigira igihe cyacyo.

Byongeye kandi, uyu muraperi yasobanuye ko hazabaho umunsi Afrobeats izapfa hakazamuka indi njyana, ndetse ngo ni ikibazo cy’igihe gusa, kuko n'abantu batabaho iteka.

Uyu muhanzi w'imyaka 33 y'amavuko wamenyekanye mu ndirimbo nka Shake Body, Temper, Ajaga, Fire Waist, Shakushaku, Je Kan Mo n'izindi nyinshi.