Umuhanzi wo muri Nigeria, Simi, yagize icyo avuga ku magambo ya rubanda bakomeje kumwikoma kubera uburyo aherutse kugaragara mu birori byo kuri pisine yari yitabiriye.
Simi yatewe amabuye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwambara imyenda yo koga muri ibyo birori nyamara ari umugore wubatse.
Ariko, kuri ayo mashusho atavugwaho rumwe yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu muhanzikazi yasabye imbabazi avuga ko yakabaye yaratekereje kabiri.
Mu mashusho n’ubundi yashyize ku rubuga rwa Instagram asaba imbabazi, Simi yagize ati: “Nje hano numva nicuza. Ejo nagiye muri pisine nambaye utwenda two koga, gusa ndababaye cyane. Mvugishije ukuri ntabwo natekerezaga neza. Nagakwiye kuba nari mbizi neza. Rero tabwo nabimenye neza mumbabarire.
Ubutaha nzajya muri pisine, gusa ku bw’umugabo wanjye kandi nzambara imyenda itagaragara ubwambure bwanjye. Nzitwara neza. Nzakora ibishoboka byose. Sinshaka kuzabatenguga no gutanga impamvu iyo ari yo yose yatuma urushako rwanjye rucika amazi.”
Simi yasoje asaba abafana kutamutakatiza ikizere kubera ibyo yakoze, maze bagakunda umuzingo we mushya yise “Lost and Found”.
Kanda kuri Link iri hasi urebe amashusho yatumye Simi abafana bamwijundika.
https://www.instagram.com/reel/C9KqbUps1uq/?igsh=czJjbTd4bGh2YXd3
