Sheebah Karungi yavuze abahanzikazi afata nk'ikitegererezo

Sheebah Karungi yavuze abahanzikazi afata nk'ikitegererezo

 Aug 19, 2024 - 10:58

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yahishuye abahanzikazi ba mbere afatiraho ikitegererezo mu buryo bitwara iyo bari ku rubyiniro kugira ngo bashimishe abafana babo, yitsa cyane ku muhanzikazi Winnie Nwagi.

Sheebah uherutse gutaramira mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru twasoje, ni umwe mu bahanzikazi bakomeye hano mu karere ka Afrika y'i Burasirazuba mu bijyanye no kumenya uko yitwara ku rubyiniro kugira ngo abakunzi be bishime kandi batahe bumva banyuzwe n'ibyo yabahaye.

Ibi ni nako yabigenje mu gitaramo yakoreye i Kigali, aho yagaragaje imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro, mu mibyinire idasanzwe, n'ubwo byaje kurangira bitagenze neza 100% nk'uko yabyifuzaga kuko yaje gutenguhwa n'ibyuma.

Nubwo usanga abantu benshi bamwemere ku bijyanye no gushimisha abafana be ku rubyiniro, gusa avuga ko nawe burya ibyo akora birimo uko yitwara ku rubyiniro nawe hari abo aba yafatiyeho ikitegererezo ndetse bigatuma abakunda cyane.

Yatangaje ko bamwe mu bahanzikazi yemera harimo Beyoncé, Tiwa Savage na Yemi Alade.

Yavuze ko muri Uganda umuhanzikazi Winnie Nwagi ari we akunda cyane uburyo yitwara ku rubyiniro ashimisha abafana be ndetse ngo iyo agiye mu gitaramo cye avanyuzwe.