Uyu muhanzi udakunze kuvugwaho rumwe, ashize amanga yagize ati:”Sarkodie ntabwo andusha amafaranga. Sarkodie ngo yashakishije kuva kera? Stonebwoy ashakisha kuva kera! Njye mbarusha kumenya imihanda, bagomba gufata radiyo bakumva ko mbarenze.”
Shatta Wale na Sarkodie nubwo bigeze kubaho inshuti gusa ubu ntibacana uwaka
Amagambo ya Shatta Wale, yongeye gushimangira amakimbirane no guhangana bikomeje kugaragara mu muziki w'iwabo, ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro kubera aya magambo ya Shatta Wale.
Mu gihe abafana n’abandi babarizwa mu ruganda rwa muzika batavuga rumwe ku magambo y’uyuuhanzi, haribazwa byinshi ku bufatanye no gushyira hamwe bicumbagira mu muziki wa Ghana n’ingaruka bishobora kuwugiraho.
Shatta Wale yavuze ko Stonebwoy na Sarkodie ari abakene
Ibyo Shatta Wale yavuze, byongeye kandi kwerekana guhangana no guhatanira isoko ry'umuziki muri Ghana, cyane ko ubu abafana bategereje n’amatsiko menshi uburyo Sarkodie na Stonebwoy bazasubiza Shatta Wale.
