Shatta Wale yavuze icyamuteye gutererana umubyeyi we

Shatta Wale yavuze icyamuteye gutererana umubyeyi we

 Jul 13, 2024 - 17:49

Nyuma y'uko Mama w'umuhanzi Shatta Wale agiye ku mbuga nkoranyambaga ateza ubwega ko umwana we yamutereranye akanga kumufasha none ubuzima bwe bukaba bugeze habi, Shatta Wale yavuze icyatumye abikora.

Amakuru y'uko Shatta Wale yaba yarataye nyina umubyara akanga kumufasha kandi we ntacyo abuze, yatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2022, gusa ntibyavugwa cyane.

Byongeye kuzamuka ubwo hongeraga kujya hanze amashusho y'uyu mubyeyi atakambira umuhisi n'umugenzi avuga ko umuhungu we Shatta Wale amaze imyaka 10 atamuvugisha ndetse nta n'ikintu ajya amufasha none ubukene bukaba bumumereye nabi bumufatanyije n'uburwayi bw'izabukuru.

Nyuma y'uko ubu butumwa busakaye hose, Shatta Wale yaje kumusubiza amubwira ko ibintu yakoze byo gushyira ibibazo by'umuryango ku mbuga nkoranyambaga bidakwiye, kuko atari ho byakagombye gukemurirwa ndetse amwibutsa ko ari indashima.

Kuri ubu uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko kuba yaratereranye nyina byose byatewe n'uko nawe atamubaniye ubwo yari akiri muto.

Yavuze ko imyitwarire afite none yayitewe n'uko nawe yanwirengagije akiri umwana bigatuma ajya kurerwa na mukase, akamuha ubufasha we atigeze amuha.

Yongeyeho ko kuba akunda mama we bitavuze ko afite inshingano zo kumwitaho.