Nk’uko Shakib abivuga, Zari yari atwite inda y’ibyumweru bitandatu ubwo yahuraga n’icyo kibazo. Yavuze ko byababaje cyane nk’abashakanye kuko bari bafite ibyiringiro byo kwagura umuryango wabo, ariko muri Gicurasi inzozi zabo zagiyeho akadomo
Mu magambo ye yagize ati: “Byari ibihe bikomeye kuri twe nk’umugabo n’umugore, ariko twahumurijwe n’imbaraga n’ineza by’Imana. Iyo byose biza kugenda neza, Zari yari kuzibaruka umwana wacu mu ntangiriro za 2026.”
Zari na Shakib bamaze igihe gito bashyingiranywe, ari na yo mpamvu iyi nkuru yababaje benshi mu bakunzi babo, babifurije gukomeza kwihanganira icyo gikomere bahuye nacyo.
Shakib Lutaaya yatangaje ko inda Zari yari atwite yavuyemo
Shakib Lutaaya na Zari bamaze igihe kitari kirekire bashyingiwe
