Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, mu kiganiro Shaddyboo yanyujije kuri Instagram ye yavuze ko adashobora gukundana na Yeweeh kuko ari umwana muto cyane kuri we kandi ntacyo yamumarira mu buzima.
Yavuze ko ibyo abantu babonaga byose byabaga ari amasezerano y'akazi bagiranye ngo yigire nk'aho bakundana kugira ngo Yeweeh avugwe. Yavuze ko byarangiye banze kumwishyura amafaranga ye.
Icyakora Yeweeh yagaragaje ko ibyo Shaddyboo yavuze ko batigeze bakundana ari ibinyoma, nk'uko bigaragara mu butumwa bagiye bohererezanya.
Yeweeh yagaragaje ko hari ibibazo bari bafitanye hagati yabo ku buryo batari babanye neza, ariko urukundo rwari ruhari.
Mu minsi ishize ubwo Yeweeh yerekeza mu gihugu cya Kenya muri gahunda zo kuganira n'itangazamakuru kugira ngo amenyekanishe ibikorwa bye by'umuziki, Shaddyboo yatunguwe no kubona yagiye atamumenyesheje.
Ubwo Shaddyboo yabonaga ko Yeweeh ari muri Kenya, yahise amwandikira abimubaza. Ati "Bbe uri mu Rwanda ko mbona post wagira ngo wagiye hanze y'igihugu?"
Yeweeh yamusubije ko azabimubwira neza umunsi azagaruka, kuko hari ibitameze neza hagati yabo. Icyo gihe Shaddyboo yamusabye ko bashaka uko babikemura.
Yeweeh yarabimwemereye gusa amubwira ko bazabiganiraho nyuma agarutse kuko muri icyo gihe yari ahuze. Mwibuke ko Shaddyboo we yavuze ko ahamagara Yeweeh amusaba kumwishyuza akamubwira ko ahuze.
Nyuma yo kumva ibyo Shaddyboo yavuze, Yeweeh yagize ati "Rimwe na rimwe turaceceka atari uko nta magambo dufite yo kuvuga, ahubwo ari uko dushaka amahoro."
Icyakora nubwo bakomeje guterana amagambo, ku mbuga nkoranyambaga abantu baravuga ko n'ubundi aka ari agakino kapanzwe kugira ngo Yeweeh akomeze kuvugwa.

