Senderi yavuze ku byo gutura muri Zambia

Senderi yavuze ku byo gutura muri Zambia

 Nov 28, 2024 - 10:39

Umuhanzi nyarwanda Senderi International Hit uri kubarizwa i Lusaka mu gihugu cya Zambia, yagize icyo atangaza ku bijyanye no gutura muri iki gihugu nk'uko bikomeje kugenda bivugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Senderi yaraye asesekaye muri iki gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024.

Mu kiganiro Senderi yagiranye na The Choice Live, yavuze ko yamaze kugera mu gihugu cya Zambia aho ari mu rugendoshuri rugamije kwagura ibikorwa bye hanze y'igihugu.

Avuga ko uru rugendo ari kimwe mu bintu yari yariyemeje gukora muri uyu mwaka, aho afite gahunda yo kumenyana n'abahanzi bo muri iki gihugu ndetse amenye n'uko abandi bo hanze bakora umuziki.

Yavuze ko muri uru rugendoshuri afite na gahunda yo gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi baho, icyakora avuga ko bakiri kubiganiraho bityo ko nibaramuka bamwemereye azahita atangaza amazina yabo.

Ati "Yego ndi i Lusaka- Zambia, ndi mu rugendoshuri. Ngiye mu mushinga wo gukorana n'abahanzi baho no kumenyana nabo, bamenye nanjye mbamenye kugira ngo ibikorwa byanjye bikomeze kwaguka hanze y'igihugu."

Yavuze ku byo guturayo 

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga bikomeje kuvugwa ko Senderi ashobora kuba agiye no muri gahunda zo kwitegura kujya guturayo, ibi yabiteye utwatsi avuga ko ari ibihuha.

Senderi yabwiye The Choice Live ko adashobora kurota asiga igihugu cyamubyaye, cyane ko atari ubwa mbere agiye hanze y'igihugu kandi akagaruka.

Yagize ati "Njye mubaguma hanze simbamo, sinanabirota kuko nta gihugu na kimwe kiruta icyambyaye."

Senderi yasesekaye i Lusaka muri Zambia