Selena Gomez yavuze uko yitereteye umukunzi we wamuhinduriye ubuzima

Selena Gomez yavuze uko yitereteye umukunzi we wamuhinduriye ubuzima

 Jul 14, 2024 - 10:22

Umuhanzikazi Selena Gomez yavuze ko ari we wafashe iya mbere akabwira umukunzi we Benny Blanco ko yamwihebeye, bitandukanye n'uko abantu basanzwe babifata.

Mu kiganiro bagiranye n'abakunzi babo ku rubuga rwa TikTok aho bagendaga babaza ibibazo bigiye bitandukanye, umwe mu bakurikira Gomez kuri uru rubuga nibwo yabajije uwabwiye undi ko amukunda mbere.

Selena Gomez nta kuzuyaza yahise avuga ko ari we wafashe iya mbere akabwira Benny Blanco ko yamwihebeye ku bw'amahirwe asanga nawe yari yaramukunze.

Ni igisubizo cyatunguye benshi cyane ko kumva umukobwa ari we witereteye umusore ari ibintu bidasanzwe.

Inkuru z'uko aba bombi bari mu rukundo zatangiye kuvugwa mu mpeshyi ya 2023 ariko bakomeza kubigira ibanga, gusa baza kubishyira ku mugaragaro mu Ukuboza 2023.

Selena Gomez aherutse gutangaza ko Benny Blanco yatumye ahindura ibitekerezo kuko yavuga ko nagira imyaka 35 y'amavuko atarabona umukunzi, azahita abivamo agashaka umwana w'imfubyi arera.

Gusa aho Benny Blanco yaziye mu buzima bwe yahise ahindura ibitekerezo yumva ko nawe agomba kubyara akagira umuryango.