Sean Paul yatatse Beyonce wamuciriye inzira

Sean Paul yatatse Beyonce wamuciriye inzira

 Jun 17, 2024 - 11:22

Umwe mu bahanzi bakomeye ku isi mu njyana ya Dancehall, Sean Paul yakomoje ku ndirimbo yakoranye na Beyonce n'uburyo ari yo yashyize ku itara injyana ya dancehall ku isi.

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Jamaica, Sean Paul, yatangaje byinshi ku mubano n’umuhanzikazi Beyoncé, watangiye kugeza no ku ndirimbo bakoranye yitwa ‘Baby Boy’ igaca ibintu ku isi.

Paul yabivuze mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Hollywood Reporter, aho yavuze ko Beyoncé yamubereye urumuri nyuma yo gukorana indirimbo ye ‘Baby Boy’ imwe mu ziri ku muzingo we ‘Dangerous Love’ wasohotse mu 2003.

Byongeye kandi, uyu muhanzi ukunzwe mu njyana ya dancehall w’imyaka 5, yatangaje ko iyi ndirimbo yaciriye inzira inzira injyana ya Dancehall ku isi ndetse agakora n’amateka yo gukorana na Beyoncé.

Icyakora, Paul yavuze ko yahoze akorana nabahanzi nka Busta Rhymes, Clipse, na Blu Cantrell, bakundaga cyane hip-hop, ariko Beyoncé ari we muhanzi ukomeye bakoranye akora indi njyana.