Sadio Mane yaciwe akayabo kubera igipfunsi yakubise Leroy Sane bakinana

Sadio Mane yaciwe akayabo kubera igipfunsi yakubise Leroy Sane bakinana

 Apr 17, 2023 - 10:59

Ntabwo ibintu bimeze neza kuri Sadio Mane uherutse gukubita igipfunsi Leroy Sane nyuma yo gutsindwa na Manchester City nyuma y'umukino wa kimwe cya kane muri UEFA Champions League.

Amakuru atari meza kuri Sadio Mane akomeza kuba menshi nyuma y'uko akubise Leroy Sane nyuma y'umukino batsinzwemo na Manchester City mu cyumweru gishize.

Nyuma y'ibyo Bayern Munich yatangaje ko Sadio Mane atazaba ari mu mukino Bayern Munich iherutse kunganyamo na Hofgenheim kuko yahagaritswe, ndetse hongerwaho ko azacibwa amafaranga.

Kuri ubu inkuru ya Sky Germany iremeza ko Sadio Mane yaciwe ibihumbi 300 by'amayelo ku bw'ibyo yakoze, ndetse ngo iki ni igihano kiremereye kuri uyu munya-Senegal.

Thomas Tuchel umaze gutoza imikino itanu yonyine muri Bayern Munich nyuma yo gusimbura Julian Neggelsmann, aherutse kwemeza ko Sadio Mane azaba ahari ku mukino wo kwishyura bazakiramo Manchester City ku wa Gatatu.

Mane aracyazira igipfunsi yakubise Leroy Sane (Image:Getty)

Andi makuru ava mu Budage kandi avuga ko abayobozi ba Bayern Munich baba baratangiye kuba barekura uyu musore mu mpeshyi, bakamugurisha nyuma y'umwaka umwe wonyine ageze muri iyi kipe.

Igihe Sadio Mane amaze muri Bayern Munich ntabwo ibintu biri kugenda nk'uko yabishakaga n'ubwo yari yatangiye atsinda igitego ku mukino wa mbere wa Bundesliga atanga ikizere ko bigiye kugenda neza.

Nyuma yo kubura mu gikombe cy'isi cyabereye muri Qatar kubera imvune, Mane yagarutse muri Bayern Munich agorwa no kubona ibitego ndetse bigerekaho kugenda ashyirwa ku gatebe ku mikino ikomeye harimo n'uwo batsinzwemo na Manchester City.

Uyu munya-Senegal asigaranye imikino mike yo kwerekana ko akwiye kuguma muri Bayern Munich. Usibye umukino wo kwishyura muri kimwe cya kane cya Champions League bafite wo guhindura ibintu bagakuramo Manchester City, Bayern Munich isigaranye imikino itandatu ya Bundesliga.

Sadio Mane ashobora kuva muri Bayern Munich (Image:Mirror)