Rufonsina akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara mu isura ya Rihanna

Rufonsina akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara mu isura ya Rihanna

 Jul 8, 2025 - 14:36

Umukinnyi wa filime nyarwanda Rufonsina ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto yashyize hanze, aho agaragara yambaye imyambaro imeze neza nk’iyo icyamamare Rihanna yaserukanye mu birori bya Met Gala 2025.

Aya mafoto Rufonsina yayasangije abamukurikira mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko, ari nako atangaza ko atwite umwana wa kabiri n’umugabo we Bugingo Janvier. Ubutumwa bwamuherekeje bwari bugaragaza ibyishimo n’ishema byo kongera kwibaruka.

Imyambaro yari yambaye ni yo yakururiye benshi ibitekerezo n’impaka. Iyo myambaro isa cyane n’iyo Rihanna yaserukanye muri Met Gala, aho nawe yari atwite umwana wa gatatu. Abatari bake bibajije niba Rufonsina yaba yaragerageje gusubiramo isura ya Rihanna, cyangwa se niba ari igitekerezo cye bwite cyo kwerekana ubuhanzi bwe mu buryo bugezweho.

Byagaragaye ko imyambaro ya Rihanna yateguwe n’umunyamideli w’icyamamare Marc Jacobs, ikaba yaratwaye amasaha arenga 250 ikorwa, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru birimo Page Six. Agaciro kayo kihagaze hagati ya miliyoni 5 na 10 Frw.

Ku ruhande rwa Rufonsina, imyambaro ye yakozwe n’umunyamideli w’umunyarwanda Young C Designer, umaze kwamamara mu Rwanda mu kwambika ibyamamare byo mu ruganda rw’imyidagaduro.

Nubwo bamwe bashidikanya ku gaciro k’iyo myambaro ya Rufonsina ugereranyije n’iya Rihanna, hari n’abavuga ko icyo yakoze ari ubuhanzi bwihariye bwo kwizihiza ubuzima bwe n’ibihe bye byiza, binagaragaza uburyo umuco wo kwiyubaha no kwishimira intambwe z’ubuzima ugenda usakara no mu myambaro.

Rufonsina yagaragaye yambaye nka Rihanna

Imyambaro ya Rihanna buvugwa ko ifite agaciro nka miliyoni hagati ya 5 na 10Rwf