Umuhanzi wo mu gihugu, Rude Boy, yahaye inama ababyeyi bafite abana b’abakobwa, bakaba bibwira ko abagabo(sugar daddies) ari bo bafite inshingano zo kwita ku buzima bw’abakobwa babo igihe cyose.
Binyuze kuri Instagram ye, Rude Boy yasabye ababyeyi kureka guhatira abakobwa babo gusaba abagabo amafaranga kuko iki kibazo cyatumye abakobwa benshi bashukwa mugihe abandi bahuye n’ingaruka.
Nk’uko urubuga rwa Legit rubitangaza, bivugwa ko inama zitangwa na Rude ari nyuma yuko habaye ibintu byinshi aho abakobwa bagiriwe nabi kubera gusa n’abigurisha.
Impanuro zishobora kuba zijyanye n’imibare iheruka gutangazwa na komisiyo ishinzwe kurwanya SIDA muri TANZANIA (TACAIDS) yerekana ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa virusi itera sida mu bakobwa bavutse mu guhera mu 2000.
Mugihe impamvu nyamukuru ari ukuba abakobwa bishora mu gushakira amaronko mu bagabo(sponsor) kimwe no gukoresha nabi ikoranabuhanga, Ruder Boy yariye ababyeyi akara.
