Rihanna yaba atwite inda ya Gatatu?

Rihanna yaba atwite inda ya Gatatu?

 Nov 14, 2023 - 13:35

Igikuba cyacitse nyuma yuko hakwirakwiye amashusho yumvikanamo umuhanzi Rihanna yemeza ko atwite umwana wa Gatutu nyuma y'amezi atatu abyaye. Ukuri ni ukuhe?

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakomeje gucika ururondogoro bibaza niba koko umuhanzikazi wo muri Barbados Robyn Rihanna Fenty uzwi cyane nka Rihanna niba yaba atwite inda ya gatatu.

Byose byatangiye, ubwo hari amashusho ya videwo yajyaga hanze ari ko yakorewe mu ikoranabunga (Artificial intelligence), umuntu abaza Rihanna niba yitegura kubyara. Ijwi ryakorewe mu ikoranabunga rya Rihanna, risubiza ko atwite umwana wa gatatu, kandi avuga ko yumva azabyara abana bane.

Birikwibazwa niba Rihanna yaba atwite

Abantu bahera kuri ayo majwi, bemeza ko uyu muhanzi yaba atwite umwana gatatu ndetse banga kwemera ko ari amajwi yo mu ikoranabunga.

Iperereza ryakozwe n'ikinyamakuru HITC cyanzuye ko aya majwi ya Rihanna yumvikanye muri videwo yemeza ko atwite, yakorewe mu ikoranabunga.

Magingo aya Rihanna n'umugabo we ASAP Rocky, bafite abana babiri, aho uwa mbere RZA Athelston Mayers yavutse ku wa 13 Gicurasi 2022, mu gihe undi aheruka kuvuka vuba aha ku wa 01 Kanama 2023, ari we Riot Rose. Ni mu gihe uyu muryango ntacyo uravuga kuriya aya makuru.