Riderman yahishuye icyatuma hip hop ikomeza gutera imbere

Riderman yahishuye icyatuma hip hop ikomeza gutera imbere

 Dec 24, 2024 - 16:17

Umuraperi Riderman yavuze icyo bisobanuye kuba album yakoranye na Bull Dog yarabaye iya mbere mu bihembo bya Isango Na Muzika, ndetse avuga ishusho ya nyayo igitaramo 'Icyumba cya Rap' kigiye kugaragaza.

Tariki 22 Ukuboza 2024, nibwo Album "Icyumba cy'Amategeko" Riderman yafatanyije na Bull Dog yatwaye igihembo cy'umwaka mu bihembo bya Isango Na Muzika, ibyo Riderman yemeza ko ari intambwe nziza.

Avuga ko umushinga w'iyi album wamaze igihe gito kandi ugenda neza, bityo ko bisobanuye ko umushinga utagomba gutinda mu nzira kuko "utinda mu nyama ugacyura amagufwa".

Mu kiganiro yagiranye na Igihe, yavuze ko gukorera hamwe ari wo musingi wa byose, kuko iyo badakorera hamwe we na Bull Dog batari gukora iyi album.

Yaboneyeho asaba abaraperi bose kunga ubumwe ntibaryane, kuko iyo baryanye bibaca intege kandi bigatuma ntaho bagera.

Yagaragaje ko kuba hagiye kuba igitaramo Icyumba cya Rap cyizabera kuri Canal Olympia ku wa 27 Ukuboza 2024, ari intambwe nziza igaragaza ubufatanye bw'abaraperi bityo ko bikwiye gukomeza.

Yashimangiye ko kugira ngo abaraperi bagera kuri 12 bazahurize hamwe bemere kwitabira kiriya gitaramo, byasabye ko bamwe bashyira hasi amakimbirane bari bafitanye biyemeza gukorera hamwe.

Iki kigitaramo uretse Rideman uzaba arimo, hazaba barimo abandi nka Bull Dog, Fireman, P Fla, Green P , Diplomat, Zeo Trap, Bushali, Ish Kevin B-Threy n'abandi.

Riderman aremeza ko ubumwe ari bwo buzatuma hip hop itera imbere