Umuraperi w'umunyamerika Rick Ross yagiye mu itangazamakuru avuga ko akurikije ibyo Jada Pinkett Smith umugore wa Will Smith yanditse mu gitabo cye, ntakabuza afite ihungabana mu mutwe, ko ahubwo akeneye abajyanama bamugira inama.
Jada Pinkett akaba aheruka gusohora igitabo yise "Worthy" cyivuga ku buzima bwe agitangira kwinjira muri sinema, urukundo rwe n'umugabo we Will Smith, ndetse ajya kure akavuga no ku mubano we n'uwari umukunzi we umuraperi Tupac Amaru Shakur witabye Imana mu 1996.

Rick Ross aravuga ko Jada Pinkett Smith afite ihungabana ryo mu mutwe
Mbere yuko iki gitabo cyijya hanze ku 24 Ukwakira 2023, Jada akaba yaraciye mu itangazamakuru akivugaho byinshi cyane, ibyo Rick Ross yahereyeho avuga ko yasomye icyo gitabo, ariko ngo ibyo yanditsemo n'ubundi ngo nibyo yavuze mu itangazamakuru; akanzura avuga ko nta kintu kibereye muri icyo gitabo.
Ubwo yari mu itangazamakuru, Jada akaba yaravuze ko we na Will Smith batandukanye mu 2016, ariko nyuma aza kwisubiraho avuga ko basubiranye. Ubwo Rick Ross yari mu kiganiro na Rolling Stone, akaba yahereye kuri iyi ngingo avuga ko Jada afite ikibazo cyo mu mutwe yagakwiye kwitabwaho n'inshuti ze za hafi.

Rick Ross aremeza ko igitabo cya Jada Pinkett Smith nta kintu kibereyemo
Rick Ross ati " Ntabwo ntekereza ko nakwemeranya na Jada Pinkett. Kuri nge, yatakaje imitekerereze, akeneye cyane kuganirizwa. Yesu/Yezu wange! Ni iki kindi wari kuvuga? Iyo uvuze ngo hashize imyaka itandatu mwaratandukanye udakora imibonano mpuzabitsina, ubwo se ni amasezerano mwari mwagiranye?"
Yunzemo ati " Iki gitabo cyari cyarangije gutakaza agaciro kubera ko byose wari warangije kubitubwira mbere. Kuri ubu nta muntu ubyitayeho."

Jada Pinkett Smith umugore wa Will Smith
Icyakora nubwo Rick Ross avuga ko iki gitabo cyarangije guta agaciro, ariko kandi kiri ku mwanya wa Gatatu kuri New York Time mu bitabo biri kugurisha cyane uhuje ibyafotowe (printed) ndetse n'ibigurirwa ku ikoranabunga.
