RIB yaburiye Sam Karenzi na Muramira Regis

RIB yaburiye Sam Karenzi na Muramira Regis

 May 15, 2025 - 17:33

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thiery yaburiye abanyamakuru babiri bamenyerewe mu biganiro bya siporo bari bamaze iminsi baterana amagambo, ababwira ko bashobora kuzisanga bari gukurikiranwa.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo herekanwaga abakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubujura.

Dr. Murangira B. Thiery yasabye aba banyamakuru babiri guhagarika ibikorwa byo guterana amagambo, kuko bakomeje kugana mu murongo wo gukora ibyaha.

Yakomeje avuga ko iyo basesenguye imvugo bakoresha mu biganiro basubizanya, basanga bishingiye ku mabanga baziranyeho ubwabo ndetse bikaba bikomeje gufata indi ntera ugereranyije n'uko byatangiye ku buryo bakomeje gusatira ibyaha.

Ati "Hamaze iminsi humvikana imvugo zishobora gushyamiranya abantu hagati ya Muramira umuyobozi wa Radiyo na Sam Karenzi umuyobozi wa Radiyo. Ariko iyo dusesenguye imvugo zabo bakoresha basubizanya, zishingiye ku makimbirane yabo baziranyeho ariko noneho ubona ko bagenda babikwedura.

"Uko twabitangiye mbere siko tubibona ubu ng'ubu, turabona bagenda babikwedura. Ariko kuko bakoresha imiyoboro y'ibitangazamakuru bakorera, urabona ko bigenda bifata intera. Ibi bigafatwa nko gutandukira amahame y'umwuga wabo w'itangazamakuru, ariko kandi biranaganisha ku nzira zo gukora ibyaha."

Dr. Murangira yabasabye ko babika ibyo bintu byabo baziranyeho ntibakomeze kubizana bakoresheje ibitangazamakuru.

Ibi yabigarutseho mu gihe aba banyamakuru bombi bari bamaze iminsi baterana amagambo binyuze mu biganiro bakora ku bitangazamakuru bakorera, aho umwe yavugaga mugenzi we undi nawe akaza kumusubiza.

Dr. Murangira B. Thiery yasabye Sam Karenzi na Muramira Regis guhagarika guterana amagambo

Umunyamakuru Muramira Regis

Umunyamakuru Sam Karenzi