Divine Ikubor amazina nyakuri y'umuhanzi Rema ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko magingo aya umukunzi we afite muri iki gihe, ari we uzamubera mama w'abana.
Rema wamamaye mu ndirimbo 'Calm down', yagaragaje ko uwo mukobwa amukunda cyane, kuburyo ngo uwo mukobwa yafashe n'umwanzuro wo kwishyiraho tatuwaje ye, akemeza ko avuze byose kuri we.
Mu magambo ye ati "Umukunzi wange mushya, afite byose, afite tatto yange, kandi ashobora gukora byose kubera ngewe. Ni we uzambyarira umwana."
Rema atangaje ko umukunzi we bari kumwe uzamubyarira umwana, mu gihe mu minsi yashize yakunze kuvugwa mu rukundo na Justine Skye wigeze kuvugwa mu rukundo na Wizkid. Mu bihe bishize, Rema akaba yari yagiye gufasha Skye kwishimira isabukuru ye y'amavuko ibyazamuye ibihuha by'urukundo rwabo.
Ntabwo ari Justine Skye wavuzwe mu rukundo na Rema gusa, kuko yakunze kuvugwa mu rukundo n'abandi barimo Tyla wo muri Afurika y'Epfo ndetse na Ayra Starr, icyakora aba bakobwa bombi bakunze kubitera utwatsi, gusa nka Tyla, akunze kuvuga ko yabikunda aramutse akundanye na Rema.
