Rema yatunze agatoki uruganda rwa muzika muri Nigeria

Rema yatunze agatoki uruganda rwa muzika muri Nigeria

 Jul 11, 2024 - 18:36

Ubwo Rema yumvishaga abakunzi be umuzingo wa kabiri yise "He Is" , Rema yavuze ko hari indirimbo iri kuri uwo muzingo yakoze kubera uburyo muzika ya Nigeria yuzuyemo abantu biyoberanya.

Umuhanzi Divine Ikubor uzwi ku izina rya Rema, yavuze ko uruganda rwa Muzika muri Nigeria rwiganjemo abantu biyoberanya.

Ubwo yari mu mujyi wa Lagos mu birori byo kumvisha abafana umuzingo we wa kabiri yise “He Is”, yasobanuye ko kwiyoberanya mu muziki wa Nigeria byatumye akora imwe mu ndirimbo ze ziri kuri uwo muzingo, iyitwa ‘Now I Know.’

Rema yagize ati: “Hari abantu benshi biyoberanya mu ruganda rwa muzika, bariyoberanya.

Iyo umuntu yigaragaje ni ukubera ko yabonye umuntu nyawe mu bantu benshi barimo abiyoberanya n’abazima. Ni cyo cyatumye nkora iyi ndirimbo “Now I Know. Ubu nmenye abantu banjye. Abo twari inshuti bose bahindutse abanzi.”

Iyo ndirimbo iri ku mwanya wa11ku muzingo wa kabiri wa Rema yasohotse uyu munsi ikoreww muri Mavin Records, akaba yarayikoranye na Shallipopi na Odumodublvck