Ibi bibaye nyuma y’uko Ayra Starr, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yemeje ko yamaze kwimukira mu mahanga kubera impamvu z’akazi. Nyuma y’aya makuru, Rema yahise asangiza abakunzi be ubutumwa bwasakaye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ku mpinduka zizana n’ubukire mu mibanire n’abo umuntu yahoranye na bo.
Mu butumwa bwe, Rema yifashishije imvugo yo muri Bibiliya isaba abantu gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda, maze yongeraho ubutumwa bwfashwe nk’ubutunga agatoki Ayra Starr, agira ati:“Kunda umuturanyi nk’uko wikunda, ariko amafaranga akigera mu buzima uhita uhindura abaturanyi. Si byiza.”
Aya magambo yahise afatwa nk’aho Rema ashaka kuvuga ko kwimukira hanze bishobora gutandukanya Ayra Starr n'abantu bari basanzwe bafitanye ubucuti bukomeye.
Bidatinze, Ayra Starr yahise asubiza mu buryo budasanzwe, mu gice cy’inyunganizi (comment section), aho yanditse ati:“Buretse… Remyyyyy”, amagambo yasekeje benshi ariko anerekana ko atishimiye uburyo Rema yamwihaye.
Ubutumwa bw’aba bahanzi bombi bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, butuma abakunzi babo batangira kuganira ku mubano wabo ndetse no ku ruhare rw’imibereho mishya ya Ayra Starr mu byahinduye uburyo bwabo bwo kwitwara.
Kugeza ubu nta ruhande na rumwe ruratanga ibisobanuro birambuye, ariko abakurikirana umuziki wa Nigerian baracyakurikiranira hafi uko ibi biganiro bishobora kurangira.
Ayra Starr aherutse gutangaza ko yimukiye muri Amerika
Rema yabaye nkunnyega Ayra Starr uherutse kwimukira muri Amerika
