Rayon Sports na Police FC zahinduriwe ikibuga

Rayon Sports na Police FC zahinduriwe ikibuga

 May 2, 2023 - 09:16

Umukino utegerejwe hagati ya Rayon Sports na Police FC mu gikombe cy'amahoro wakuwe i Muhanga uzanwa i Kigali.

Umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023 saa 15:00 aho Rayon Sports izaba yakiriye Police FC, ukaba ari umukino wo kwishyura muri kimwe cya kane cy'Igikombe cy'amahoro.

Uyu mukino byari biteganyijwe ko uzabera i Muhanga dore ko ariho aya makipe yombi amaze iminsi yakirira imikino yayo, ariko byamaze kwemezwa ko uzabera kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Kigali Pelé Stadium imaze iminsi idakinirwaho imikino myinshi kuva itangiye kuvugururwa muri Mutarama kugira ngo izabereho ibikorwa by’Inama ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali ku wa 16 Werurwe 2023.

Mu mukino ubanza wabereye i Muhanga Rayon Sports yatsinze ibitego 3-2, uyu mukino ukaba ariwo uzatanga ikipe izagera muri kimwe cya kabiri cy’Igikombe cy’amahoro akazacakirana na Mukura yamaze kugerayo isezereye Musanze FC.

Undi mukino wa kimwe cya kabiri mu gikombe cy'amahoro uzahuza APR FC na Kiyovu Sports, iyo mikino yombi ikaba izaba tariki 9/10 naho iyo kwishyura ikaba tariki 13/14 Gicurasi 2023.

Rayon Sports izakirira Police FC i Nyamirambo(Image:Igihe)