Rayon Sports kuri Abedi yigize akiziritse ku muhoro

Rayon Sports kuri Abedi yigize akiziritse ku muhoro

 Jul 24, 2023 - 00:05

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kitari gito yiruka ku murundi Bigirimana Abedi, biravugwa ko iyi kipe yaba yamaze kumvikana n'uyu musore wakiniraga Kiyovu Sports.

Mu 2020 nibwo Bigirimana Abedi yinjiye mu ikipe ya Kiyovu Sports azanye na mugenzi we Nshimiyimana Ismael Pitchou, bafatanyije bagakora urukuta rukomeye hagati mu kibuga byatumye iyi kipe iba imwe mu makipe akomeye muri shampiyona y'u Rwanda.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Kiyovu Sports muri iyi mpeshyi ndetse ikamushimira, yatangiye kuvugwa muri mukeba wayo Rayon Sports ariko gusinya kwe bikagenda bidindira ku bw'ibyo impande zombi zitunvikanagaho.

Gusa kuri ubu amakuru ahari aremeza ko Bigirimana Abedi yamaze kumvikana n'ikipe ya Rayon Sports, ndetse akaba yamaze gusinya amaseserano y'umwaka umwe akinira iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

Ikipe ya Rayon Sports yakunze guhira abakinnyi bakomoka mu Burundi, ndetse usibye abanyuzemo nka ba Amiss Cedrick, Pierrot, Mackenzie n'abandi, Abedi asanze abandi bakinnyi b'abarundi muri iyi kipe nka Mbirizi Eric na Aruna Madjariwa uherutse kuyisinyira.

Abedi yerekeje muri Rayon Sports