R. Kelly yareze leta kumwiba amakuru

R. Kelly yareze leta kumwiba amakuru

 Nov 14, 2023 - 22:07

Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robert Sylvester Kelly, wamenyekanye nka R. Kelly, yamaze kurega leta kumumenera amabanga, binyuze mu bacunga gereza afungiyemo.

Umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umunyabigwi mu njyana ya R&B, R. Kelly,  urimu muri gereza agomba no kumaramo imyaka 30, yamaze kurenga leta kumumenera amabanga.

R. Kelly yareze leta kumwinjirira mu mabanga

Amakuru aturka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko uhagarariye R. Kelly, Jennifer Bonjean, yagejeje iki kirego mu rukiko rwa Chicago ku munsi wo ku wa Mbere, avuga ko abacungagereza bagera kiri 60, bakoresheje inzira zitemewe n’amategeko bagafata amashusho n’amajwi uyu muhanzi, hagati ya 2019 na 2020.

Iki kirego gikomeza kivuga ko aba bacungagereza bafashe aya makuru bwite ya R. Kelly bakayaha umunyamakuru wiswe Tasha K, Amakuru akubiyemo email, abashyitsi bamusura muri gereza, ndetse n’amajwi yaterefone y’itaba avugana n’inshuti ze.

R. Kelly avuga ko abarinzi ba gereza afungiyemo bamwiba amakuru

Kugeza ubu urukiko ntirurasubiza kuri iki kirego, na ho R. Kelly we arimo gusohoza igifungo ke muri gereza iherereye mu majyaruguru ya Carolina, nyuma yo gukatirwa imyaka 30 azira ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.