Priyanka Chopra yatunguye benshi agaragara yicaye iruhande rwa mukeba w'inshuti ye magara

Priyanka Chopra yatunguye benshi agaragara yicaye iruhande rwa mukeba w'inshuti ye magara

 Jul 18, 2023 - 05:05

Umugore w'Umuhindekazi, Priyanka Chopra, akaba n'icyamamare mu gukina firime, yatunguye abatari bake, nyuma yo kumubona yicaye bugufi bwa mukeba wa Meghan Markle.

Mu gihe benshi bari bahanze amaso umukino wa tennis wabereye i Wimbledon mu mpera z'icyumweru gishize, hari ibindi bihe byaryoheye abakoresha interineti, ubwo babonaga umushyitsi utunguranye hafi y’ahicara ab'ibwami.

Priyanka Chopra yagaragaye yicaye iruhande rwa Kate Middleton mukeba wa Meghan Markle 

Ubwo umukino wa nyuma w’abagore muri tennis wakinwaga ku wa Gatandatu, Priyanka Chopra yagaragaye ku mukino, ndetse yari yicaye atuje cyane n'umugabo we, Nick Jonas.

Mu by’ukuri, Chopra azwiho kuba inshuti magara ya Meghan Markle, nyamara icyatunguye benshi, ni uko yagaragaye yicaye hafi cyane y’aho ab’ibwami bicara, ari na ho Kate Middleton mukeba wa Meghan Markle, yari yicaye.

Chopra yabaye inshuti na Markle kuva mu 2016, hanyuma umubano wabo ukomeza gukura ubwo bari muri Canada, aho bafatiraga amashusho ahantu hegeranye.

Priyanka Chopra ni inshuti magara ya Meghan Markle, ku buryo byatunguye benshi kumubona hafi ya Kate Middleton 

Yari umushyitsi mu bukwe bwa Meghan na Prince Harry mu mwaka wa 2018, bityo rero byari bitangaje kubona yicaye hafi ya Kate Middleton, uri mu makimbirane na Markle nyuma yo gutandukana n’iby’ibwami.

Middleton na Chopra, si ubwa mbere bagaraye ku mukino wa nyuma w’abagore wa tennis, kuko muri 2021, aba bombi n’ubundi bagaragaye kuri uyu mukino.

Ibindi byamamare nka: Emma Watson, Brad Pitt and Ariana Grande, na bo bagaragaye kuri uyu mukino