Police y'u Rwanda yakukumbye imidari mu mikino ya EAPCCO Games 2023

Police y'u Rwanda yakukumbye imidari mu mikino ya EAPCCO Games 2023

 Mar 27, 2023 - 14:17

Amakipe yari ahagarariye Police y'u Rwanda yitwaye neza mu mikino ya EAPCCO Games 2023 yaberaga mu Rwanda yegukana ibikombe byakinirwaga hafi ya byose.

Imikino ya EAPCCO ihuza amakipe ahagarariye Police zo muri Afurika y'iburasirazuba yasojwe kuri uyu wa mbere tariki 27 Werurwe 2023, ikaba ari imikino yari imaze icyumweru cyose kuko yatangiye tariki 21 Werurwe 2023.

Mu gihe ibindi bikombe byose byari byarabonye ba nyirabyo, kuri uyu munsi hari hategerejwe umukino wa nyuma muri Handball wahuje Police y'u Rwanda na Police ya Uganda.

Ni umukino abasore ba Police y'u Rwanda bagaragajemo imbaraga nyinshi cyane kuko batangiye bawuyoboye, bakaba banasoje batsinze aba Uganda ibitego 41 kuri 27.

Muri iyi mikino hakinwe umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Taekwondo, Karate, Judo, Darts [Kumasha], Shooting [Kurasa], Gusiganwa ku Maguru, Handball, Boxing na Beach-Volleyball, ndetse u Rwanda rwitabiriye iyi mikino yose ndetse rwitwara neza.

Police y'u Rwanda yegukanye imidari ya zahabu mu mupira w’amaguru, Volleyball, Beach-Volleyball, Kurasa, Handball, Basketball, Karate, Iteramakofi na Taekwondo. Yose hamwe ni imidari ya zahabu ikenda muri 13 yakiniwe, Police y'u Rwanda ikaba ari nayo yahembwe nk'abitwaye neza muri rusange.

Police y'u Burundi yo yegukanye umudari wa zahabu muri Judo, Uganda yegukana uwa zahabu muri Netball, Tanzania iwegukana mu Kumasha mu gihe Kenya yaje imbere mu Gusiganwa ku maguru.

Iyi mikino yabaga ku nshuro ya Kane kuva uyu Muryango washingwa mu 1998, ikaba yari yitabiriwe n'ibihugu birindwi aribyo u Rwanda, Ethiopia, Tanzania, Kenya, Sudan, Sudan y’Epfo na Uganda. Iy'uyu mwaka yari yahawe insanganyamatsiko yo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Umukino wa nyuma wa Handball niwo wasoje irushanwa

Ingabo z'u Rwanda zari mu baje gushyigikira abapolisi

Muhadjiri ateruye igikombe Police FC yegukanye

Rutanga Eric niwe washyikirijwe igikombe