PNL:Kiyovu ifitemo babiri! Abakinnyi barindwi ntibazakina umunsi wa 19 wa shampiyona

PNL:Kiyovu ifitemo babiri! Abakinnyi barindwi ntibazakina umunsi wa 19 wa shampiyona

 Feb 9, 2023 - 08:13

Mu gihe amakipe 16 agize shampiyona y'ikiciro cya mbere y'umupira w'amaguru mu Rwanda akomeje kwitegura umunsi wa 19, abakinnyi barindwi ntibemerewe gukina iyo mikino kubera amakarita.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2022 nibwo hatangira gukinwa umunsi wa 19 wa Primus National League 2022-2023, ukaba uzasozwa ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2022.

Gusa n'ubwo imikino ipanze muri iyo minsi itatu, hari abakinnyi bagera kuri barindwi batemerewe kuyikina bitewe n'uko bafite ibibazo by'amakarita atuma basiba umukino umwe.

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 19

1. BYIRINGIRO DAVID (BUGESERA)
2. DIEUS WANJI (SUNRISE)
3. SAMSON BABUWA OMAVIARE (SUNRISE)
4. MUTANGANA DERICK (RWANAGANA CITY)
5. MBONYINGABO REGIS ( KIYOVU)
6. MUGIRANEZA FRODUARD ( KIYOVU)
7. MUYUMBO OSAM (MUKURA )

Kuri uyu munsi hariho imikino ikomeye igiye itandukanye aho wavuga nk'umukino wa Police FC na Mukura Victory Sports uzaba ku wa Gatandatu, ariko umukino karundura ukaba ari umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports uzabera i Huye ku Cyumweru.

Uko imikino y'umunsi wa 19 ipanze

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023

Gasogi United vs Rutsiro FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023

Gorilla FC vs AS Kigali
Olice FC vs Mukura VS
Etincelles FC vs Espoir FC
Rwamagana City vs Kiyovu Sports
Sunrise FC vs Marines FC

Ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023

Bugesera FC vs Musanze FC
APR FC vs Rayon Sports

Ku munsi wa 19 wa shampiyona hategerejwe umukino wa APR FC na Rayon Sports(Net-photo)