PNL:AS Kigali yagarutse neza yisubiza umwanya wa mbere

PNL:AS Kigali yagarutse neza yisubiza umwanya wa mbere

 Jan 21, 2023 - 12:31

Ikipe ya AS Kigali yatangiye igice cya kabiri cya shampiyona inyagira Marine FC bituma yongera kwisubiza umwanya wa mbere yari yakuweho.

Ku wa Gatanu tariki 20 nibwo hatangiye umunsi wa 16 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru, kuri uyu munsi nabwo hakaba hakinwe imikino ibiri.

Umukino wa mbere wabereye mu Bugesera wahuje AS Kigali yashakaga kongera gusubirana umwanya wa mbere, na Marine FC yatangiye gahunda yo gukwepa imyanya iyijyana mu kiciro cya kabiri.

Uyu mukino wabonetsemo ibitego bitatu, aho kimwe cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe na rutahizamu wa AS Kigali ariwe Felix Kone Lottin watsinze ku munota wa 24.

Icya kabiri cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 85, ndetse Shaban Hussein uzwi nka Shabalala nawe atsinda icya gatatu ku munota wa kane w'inyongera umukino urangira gutyo.

Iyi ntsinzi y'ibitego 3-0 yatumye AS Kigali yongera gufata umwanya wa mbere n'amanota 33 ikaba irusha Kiyovu Sports amanota abiri.

Undi mukino wabereye i Rusizi warangiye Espoir FC itsinzwe na Rwamagana City igitego kimwe cyatsinzwe na Uwayezu Aimé ku munota wa 72. Ibi byatumye Rwamagana City igira amanota 13 iri ku mwanya wa 14, mu gihe Espoir na Marine arizo za nyuma zifite amanota arindwi gusa.

Undi mukino wari kuba uyu munsi ni uwo Rayon Sports yari kwakira Musanze FC, ariko wo warasubitswe kuko sitade ya Muhanga wari gukinirwaho itabonetse.

Imikino izasoza umunsi wa 16 wa shampiyona:

12:30:Bugesera FC vs Sunrise

15:00:Rutsiro FC vs Etincelles

15:30:APR FC vs Mukura Victory Sports

AS Kigali yongeye gufata umwanya wa mbere