PNL29:Umunani ntibemerewe gukina mu gihe bigeze aho umwana arira nyina ntiyumve

PNL29:Umunani ntibemerewe gukina mu gihe bigeze aho umwana arira nyina ntiyumve

 May 19, 2023 - 07:07

Shampiyona y'u Rwanda irakomeza ku munsi ubanziriza uwa nyuma, amakipe ashaka igikombe arahumekerana mu bitugu mu gihe adashaka kumanuka nayo agomba kurwana umuhenerezo.

Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu hazakinwa imikino ibiri, mu gihe ku Cyumweru hazakinwa imikino itandatu, yose ikaba ari imikino y'umunsi wa 29 wa Primus National League.

Umukino umaze iminsi uvugisha benshi w'umunsi wa 29, ni umukino w'ikipe ya Kiyovu Sports izasuramo Sunrise ku Cyumweru kuri sitade Goligota i Nyagatare.

Ni umukino Kiyovu isabwa gutsinda kugira ngo yongere amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona, mu gihe Sunrise nayo ku mwanya wa 11 n'amanota 31 ifite itarizera kuguma mu kiciro cya mbere.

Marines FC ya 12 ku rutonde n’amanota 31 izaba yasuye Rayon Sports ku Cyumweru, ikaba nayo isabwa amanota kuko nayo iri mu makipe atarizera kuguma mu kiciro cya mbere.

Bugesera FC ya 13 ku rutonde n’amanota 30 izaba yasuye Etincelles. Rwamagana ya 14 n’amanota 28 izaba yasuye APR FC ya kabiri ndetse ikaba inahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe. Rutsiro ya 15 n’amanota 27 ari nayo ihabwa amahirwe yo kumanukana Espoir FC izaba yasuye Musanze FC.

Muri iyi mikino yose iteganyijwe hari abakinnyi umunani mu makipr atandukanye batemerewe gukina bitewe n'ibibazo by'amakarita.

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 29 wa Primus National League

Adeaga Adeshola (Gorilla FC)
Kalisa Rashid (AS Kigali)
Elias Rucogoza (AS Kigali)
Cuzuzo Aime Gael (Gasogi United)
Bugingo Hakim (Gasogi United)
Ishimwe Kevin (Gasogi United)
Mbonyumwami Taiba (Marines)
Nduwayo Valeur (Musanze FC)

Imikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona

Ku wa Gatandatu

Gasogi United vs Police FC
Gorilla FC vs Mukura VS&L

Ku Cyumweru tariki

Rayon Sports vs Marines FC
Espoir FC vs Musanze FC
AS Kigali vs Rutsiro FC
APR FC vs Rwamagana City
Sunrise FC vs Kiyovu Sports
Etincelles vs Bugesera FC

Iyi mikino yose izajya ikinwa saa 15:00 nk'uko bizakorwa no ku munsi wa nyuma kugira ngo amakipe afite icyo ahanganiye akinire ku isaha imwe.

Kiyovu Sports na APR FC zisigaje imikino ibiri yo kwishakamo utwara igikombe