PNL21:APR FC yatonetse Musanze FC isubirana umwanya wa mbere

PNL21:APR FC yatonetse Musanze FC isubirana umwanya wa mbere

 Feb 26, 2023 - 12:55

Ku munsi wa 21 wa shampiyona ya Primus National League, Gasogi United yatakaje, APR FC yongera gufata umwanya wa mbere.

Nyuma y'imikino yabaye ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, kuri iki Cyumweru hakinwe imikino ine isoza umunsi wa 21 wa Primus National League.

Ikipe ya APR FC yari yakuwe ku mwanya wa mbere na Rayon Sports ndetse na Kiyovu Sports ikaba yari yayiciyeho, yari yerekeje i Musanze guhangana n'iyi kipe ya Placide bakunze kwita Trump.

Musanze FC yari imaze imikino umunani idatsinda ntiyabashije guhagarika APR FC, kuko APR yakuyeyo intsinzi y'ibitego bitatu ku busa. Ibitego bibiri byatsinzwe na Mugisha Gilbert, mu gihe ikindi kimwe cyatsinzwe na Bizimana Yannick.

Indi mikino yabaye uyu munsi Mukura yatsinze Gasogi United 2-1, Police FC itsinda Sunrise 2-1, mu gihe Marine FC nayo yanyagiye Espoir ibitego 4-0.

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze