Perezida wa Musanze FC yatanze Noheli n'Ubunani ku bakinnyi be bose n'abafana b'iyi kipe

Perezida wa Musanze FC yatanze Noheli n'Ubunani ku bakinnyi be bose n'abafana b'iyi kipe

 Dec 21, 2022 - 09:12

Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide uzwi cyane nka Trump yahaye impano abakinnyi be bose aho yahaye buri umwe ihene, ndetse akuraho amafaranga ku bafana baza kureba umukino ubahuza na Police FC.

Mu gihe umwaka wa 2022 uri kugana ku musozo ari nako Noheli yegereza ku bayizihiza, perezida wa Musanze yatangaje ko yahaye buri mukinnyi ihene bazahabwa nyuma y'umukino wa Police FC. Ibi Trump yabivuze nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino bazakinamo na Police Fc ukaba umukino w’umunsi wa 15 uri bube kuri uyu wa Gatatu. 

Umuherwe Placide yatangaje ko yishimiye kuba iyi kipe iri ku mwanya wa 7 n’amanota 21 aho yavuze ko bishimye cyane ariko na none batsinze Police FC byaba byiza kurushaho.

Tuyishimire Placide yamwenyuje abakinnyi n'abafana ba Musanze FC(Net-photo)

Placide yagize ati:"Nimurangiza umukino, tutitaye ku bizavamo, buri muntu bazamuha ihene y’Ubunani, nimutaha muzajye gusangira n’imiryango yanyu."

Tuyishimire Placide kandi yamenyesheje abakinnyi ko bazagaruka mu kazi tariki 10 Mutarama 2023, bitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona mu mwaka w'imikino 2022-23.

Abakinnyi ba Musanze FC bemerewe ihene buri umwe

Ntabwo byagarukiye ku bakinnyi gusa kandi kuko iyi kipe yamaze gutangazariza abafana baza kwitabira umukino Musanze ikinamo na Police FC ko bataza gusabwa amafaranga yo kwinjira ku kibuga.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa ubuyobozi bwa Musanze FC bwandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, babamenyesheje ko mu rwego rwo gusoza umwaka batanga Noheri n'Ubunani ku bafana babo, ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, kwinjira bizaba ari ubuntu ku mukino uzaba tariki 21 Ukuboza 2022.

Umukino wa Musanze FC na Police FC uri kuri uyu wa Gatatu kuri sitade Ubworoherane aho biteganyijwe ko utangira saa 15:00, ukaba ari umukino usoza imikino ibanza muri shampiyona ya 2022-2023.

Abafana ba Musanze FC nabo bahawe ubwasisi