Perezida Kagame yanenze imyitwarire y'umuryango mpuzamahanga mu ikibazo cya DRC

Perezida Kagame yanenze imyitwarire y'umuryango mpuzamahanga mu ikibazo cya DRC

 Jan 16, 2025 - 17:50

Perezida Paul Kagame imbere y'Abadipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, yanenze bikomeye umuryango Mpuzamahanga wirengagiza ukuri ku bibazo bya Congo-Kinshasa ahubwo ukagereka imitwaro yose ku Rwanda.

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye muri Kigali Convention Center Abadipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda. 

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo ibimenyetso byigaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside unahabwa intwaro na Guverinoma ya RDC byiregangizwa n’Umuryango Mpuzamahanga.

Yunzemo ko nubwo ku Isi higishwa indangagaciro nzima ndetse no gukoresha ukuri kandi ibikorwa bigatangirwa ibimenyetso, ko hari aho usanga nta gaciro bihabwa by’umwihariko mu kibazo cya RDC.

Yagize ati: “Iyo uvuze indangaciro n’inyungu zigomba kuba zibereye buri wese ugereranyije n’aho tuva”.

Yavuze ko hari indangagaciro Isi igomba kubahiriza, kandi buri gihugu kikabiharanira, kandi nk’uko bizwi biza bikurikiwe n’inyungu.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose bikorwa ku Isi byitwa indangagaciro usanga bihuzwa n’ukuri n’ibimenyetso, yongera gusubiriramo Abadipolomate ko ikibazo u Rwanda rufite mu Karere usanga ukuri kwirengagizwa.

Yavuze ko ikibazo cy’Umutekano muke ugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kinagira ingaruka ku bihugu biyikikije n’u Rwanda rurimo anavuka ko hari n’ibihugu byo hanze y’umugabane w’Afurika usanga biteza umutekano muke muri RDC, ariko bigakomeza kubyegaka ku Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko umuntu wese ushaka gukemura ikibazo agomba kugihera mu mizi kandi ko ibyo bidasaba kuba ufite ubuhangange bukomeye.