Perezida Kagame yahaye umukoro Minisitiri mushya wa Siporo

Perezida Kagame yahaye umukoro Minisitiri mushya wa Siporo

 Dec 23, 2024 - 15:07

Perezida Kagame yahaye umukoro Minisitiri wa Siporo Mukazayire Nelly warahiriye inshingano ze kuri uyu Mbere, amwibutsa ko siporo ari ubucuruzi kandi bugomba kubyazwa umusaruro.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma barimo Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly.

Abandi barahiye ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera.

Ni umuhango wabereye muri Village Urugwiro, aho Umukuru w'Igihugu yibukije abayobozi uburemere bw'indahiro barahiye.

Ati "Indahiro si umugenzo gusa, indahiro ifite uburemere bwayo kandi bijyana n’imirimo igiye gukorwa."

Yababwiye ko inshingano bahawe ubundi nta kigoye kiri mu kuzishyira mu bikorwa, ahubwo ko iyo ubikomeje nawe bigukomerana.

Ati "Ubundi nta kigoye muri iyi mirimo. Akenshi bigorana ari uko abantu ubwabo batumye igorana. Iyo ushatse ko byoroha biroroha, iyo ushatse kubikomeza birakomera nabyo ndetse bikagukomerana."

Umukuru w'Igihugu yahaye umukoro Minisitiri wa siporo, amubwira ko Igihugu cyubaka ibikorwaremezo bya siporo, bityo ko bigomba kubyazwa inyungu.

Ati "Ubu siporo ni ubucuruzi bushingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa mu bandi ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro. Ni yo ntego yacu.

" Igihugu ntigifite ibihagije ahubwo abantu bashingwa ibyo bashinzwe kugira ngo mu mikorere yabo buzuze izo nshingano bahawe ariko habemo n’inshingano yo kongera amikoro." 

Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashya muri Guverinoma