Peace Cup:Kiyovu yasezereye Rwamagana City isanganira APR FC

Peace Cup:Kiyovu yasezereye Rwamagana City isanganira APR FC

 Apr 26, 2023 - 09:01

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze ikipe ya Rwamagana City yari yayitsinze mu mukino ubanza ihita yerekeza muri kimwe cya kabiri aho izahura na APR FC.

Umukino ubanza wabereye i Ngoma warangiye ikipe ya Rwamagana yari iwayo itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-2, bivuze ko uyu munsi Kiyovu Sports yagombaga gukora iyo bwabaga ikabona intsinzi mu mukino wo kwishyura.

Ku isaha ya saa 12:30 i Muhanga nibwo amakipe yombi yari amanutse mu kibuga, abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga bagaragazaga ko nta gahunda yo kujenjeka bazanye imbere ya Rwamagana City imaze iminsi mu bihe byiza.

Abakinnyi ba Kiyovu babanje mu kibuga

Kiyovu Sports yakoze ibyo yasabwaga muri uyu mukino itsinda ikipe ya Rwamagana City ibitego bitatu byose ku busa, ibitego byatsinzwe na Muhoozi Fred, Elisa Ssekisambu na Iradukunda Bertrand.

Byahise biba ibitego 5-3 ku giteranyo, ikipe ya Kiyovu Sports ihita ikomeza muri kimwe cya kabiri aho igomba guhura na APR FC iherutse gusezerera ikipe ya Marine FC.