Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA ni urutonde rwubashywe cyane kuko rugaragaza uko ikipe ihagaze muri icyo gihe, mu mikino itandukanye iba yakinwe.
Umwaka ushize warangiye ikipe y'igihugu Amavubi iri ku mwanya wa 135 ku rutonde rwa FIFA rwari rwasohotse mu Ukuboza umwaka ushize, ariko urutonde rwasohotse uyu munsi, u Rwanda rwasubiyeho inyuma umwanya umwe ruba urwa 136 ku Isi.
Muri Afurika, u Rwanda rwabaye urwa 40, Senegal iba iya mbere. Naho mu Karere ka CECAFA Uganda iraza imbere y'u Rwanda hagakurikiraho Kenya na Tanzania.
Ikipe y'igihugu ya Senegal nyuma yo gutwara igikombe cya Afurika itsinze Misiri, yabaye iya 18 ku Isi iba iya mbere muri Afurika ikurikirwa na Maroc, Nigeria na Misiri zikurikiraho. Ku Isi U Bubiligi bwakomeje kuyobora urutonde, bukurikirwa na Brazil, u Bufaransa buba ubwa gatatu.
Amavubi ari ku mwanya wa 136 ku isi
Senegal iriku mwanya wa 18 niyo ya mbere muri Africa
Ababirigi bakomeje kuyobora urutonde