Peace Cup:APR FC yakuye mu nzira Kiyovu, itegereje Rayon Sports

Peace Cup:APR FC yakuye mu nzira Kiyovu, itegereje Rayon Sports

 May 14, 2023 - 10:01

Ikipe ya APR FC yasezereye Kiyovu Sports mu mukino wa kimwe cya kabiri cy'Igikombe cy'amahoro, igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Rayon Sports.

Ku isaha ya saa 15:00 abakunzi ba Kiyovu Sports na APR FC ndetse n'abakunzi ba ruhago mu Rwanda muri rusange, bari babukereye bageze kuri Kigali Pele Stadium aho aya makipe yombi yahataniraga gusanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'amahoro cya 2023.

Mu mukino wabereye i Bugesera mu cyumweru gishize, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Kuri uyu munsi ikipe ya Kiyovu Sports niyo yari yakiriye umukino wo kwishyura.

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Kiyovu Sports yaje mu kibuga ifitr ikizere ko mu gihe aya makipe yombi yanganya ubusa ku busa, yo yahita ikomeza kubera igitego yatsindiye hanze. Bivuze ko ikipe ya APR FC yo yasabwaga gushaka igitego uko byagenda kose.

Niyo mpamvu APR FC yatangiye umukino isatira izamu rya Kiyovu Sports cyane, mu gihe Kiyovu yo yarindaga izamu ikazamukana umupira yihuta cyane mu gihe ibashije kuwufata.

Ku munota wa 10 nibwo abasore ba Kiyovu Sporta bazamukanye umupira bihuta, babona kufura yari hafi y'urubuga rw'amahina rwa APR FC. Iyi kufura yatewe neza na Riyaad Nordien ayiboneza ku ipoto ya kabiri, Kiyovu Sports iba ibonye igitego cya mbere.

APR FC yakomeje gusatira cyane izamu rya Kiyovu Sports ndetse yongera imbaraga ariko bikomeza kugorana. Ku munota wa 45 ubwo bendaga kujya kuruhuka, nibwo Nshuti Innocent yishyuye igitego ku mupira wari uturutse muri koruneri.

Bavuye kuruhuka APR FC ikomereza aho yahagarikiye bajya kuruhuka, irushaho kwima umupira Kiyovu Sports. Ku munota wa 56 nibwo Ishimwe Christian yazamukanye umupira abakinnyi ba Kiyovu bagira ngo arawutanga, ariko uyu musore byarangiye ateye mu izamu atsinda igitego cya kabiri cya APR FC.

Aha byari bibaye ibitego bibiri bya Kiyovu Sports kuri bitatu bya APR FC uteranyije imikino yombi, Kiyovu ikaba yasabwaga ibitego bindi bibiri kuko APR FC yatsindiye byinshi hanze.

Abasore ba Kiyovu Sports bahise barushaho kwataka ngo barebe ko bashaka ibyo bitego bibiri, ariko APR FC yabyitwayemo neza birangira icyuye intsinzi.

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'amahoro aho izahura na Rayon Sports tariki 03 Kamena 2023, ukaba ari umukino biteganyijwe ko uzabera i Huye.

Kiyovu yananiwe kwihagararaho mu rugo

Christian yatsinze igitego gisoza Kiyovu Sports