Patrick Sibomana yerekanwe muri Mozambique

Patrick Sibomana yerekanwe muri Mozambique

 Feb 13, 2023 - 15:31

Rutahizamu Patrick Sibomana wanyuze muri APR FC akaba yari amaze igihe muri Police FC, yamaze kwerekanwa mu ikipe ye nshya muri Mozambique.

Tariki 07 Gashyantare 2023 nibwo ikipe ya Police FC yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo ishimira Sibomana Patrick wari warayigezemo muri muri Nzeri 2020, uyu musore akaba yari yamaze kumvikana n'ikipe ya Ferreviário da Beira yo muri Mozambique.

 Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023 nibwo iyi kipe ya Ferroviário da Beira yerekanye uyu musore w'imyaka 27, akaba ari mu bakinnyi iyi kipe izifashisha muri uyu mwaka wa 2023.

Sibomana Patrick yamenyekanye cyane akinira ikipe ya APR FC yakiniye hagati ya 2013 na 2017, akaba yarayigezemo nyuma yo kuva mu Isonga FC. Uyu musore kandi yanyuze no mu yandi makipe mu Rwanda arimo Mukura VS na Police FC.

Iyi kipe ya Ferroviário da Beira Sibomana agiyemo yashinzwe mu 1924, ikaba ifite igikombe kimwe cya shampiyona yatwaye mu 2016, ndetse n’ibikombe bitatu by’Igihugu yatwaye mu 2005, 2013 na 2014. Iyi kipe ikinira kuri stade ya Estádio do Ferroviário yakira abafana ibihumbi birindwi.

Sibomana kuri sitade y'ikipe ye nshya