Peter Obi ukomoka mu ishyaka ry'abakozi (Labour Party) muri Nigeria, akaba yaranahataniye intebe iruta izindi y'Umukuru w'Igihugu muri kiriya gihugu muri Werurwe 2023 ariko akaza gutsindwa na Perezida Bola Tinubu uri ku butegetsi, yashishimuye inyandiko avuga ibigwi itsinda rya P-Square.
P-Square yari igizwe n'impanga Paul na Peter Okoye ariko bakaza guhagarika iri tsinda mu myaka yashize, bakaba ari bamwe mubashyize itafari ku muziki wa Nigeria. Kuri uyu 18 Ugushyingo 2023, ubwo aba basore bari bujuje imyaka 41, abantu banyuranye bakaba barabifurije isabukuru nziza y'amavuko.

Peter Obi yavuze imyato P-Square
Muri abo babifurije isakuru nziza, harimo na Peter Obi wanyarukiye ku rukuta rwe rwa X, maze avuga ko aba basore bagize uruhare rukomeye muri Nigeria biciye mu ndirimbo zabo. Akaba kandi yashimye aba baririmbyi kuba barifatanije n’abandi basore bo muri Nigeria basaba ko habaho Nigeria nshya binyuze mu matora yabaye muri Gashyantare na Werurwe.
Peter Obi ati " Nshuti zange P-Square, nifatanyije na miliyoni z'abafana batuye Nigeria ndetse n'abandi bo mu isi kugira ngo twishimire isabukuru y'amavuko yanyu kuri uyu munsi. Mwakoresheje impano yanyu ikomeye muradushimisha, muratwigisha, kandi mugira uruhare rukomeye mu gihugu cyacu biciye mu ndirimbo zanyu."

Peter Obi aravuga ko P-Square bagize uruhare mu iterambere rya Nigeria
Yunzemo ati " Ndabashimiye kuba mwarahuje ijwi ryanyu na miliyoni z'urubyiruko rutuye Nigeria musaba ko habaho ubuyobozi bwiza ndetse n'igihugu giteye imbere." Hagati aho, twabibutsa ko Peter n'umuvandimwe we Paul bari mu bashyigikiye ishyaka Labour Party ndetse bajya inyuma yuyu Peter Obi urimo kubakeza mu matora aheruka.
