P Diddy yasabye urukiko kurekurwa by’agateganyo

P Diddy yasabye urukiko kurekurwa by’agateganyo

 Jul 31, 2025 - 12:17

Nyuma yo gukurwaho bimwe mu byaha yaregwaga, P Diddy yatanze ubusabe bwo kurekurwa by'agateganyo mu gihe avuga ko ubuzima abayemo muri gereza ya MDC Brooklyn ari bubi cyane kandi ko ibyaha ashinjwa bimwemerera kuba arekuwe.

Umuhanzi akaba n’umucuruzi wamenyekanye cyane, Sean “Diddy” Combs, yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo avuye muri gereza ya MDC Brooklyn, aho afungiye, avuga ko ubuzima bwo muri iyo gereza bugoye cyane ku buryo abwita “nk’umuriro w’iteka.”

Abunganira Diddy mu mategeko, Marc Agnifilo na Teny Geragos, bashyikirije urukiko ubusabe bushya basaba ko umukiliya wabo yarekurwa ku ngwate ya miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, mu gihe ategereje ko urubanza rwe rusomwa mu kwezi kw,Ukwakira.

Combs aregwa n’ubushinjacyaha icyaha gishingiye ku itegeko rya Mann Act ryo mu mwaka wa 1910, rijyanye gukoresha abantu ibikorwa by’ubusambanyi ku gahato.

Bityo Abamwunganira bavuga ko nta mpamvu ihari yatuma afungwa mbere y’isomwa ry’urubanza, kuko ibyaha nk’ibi akurikiranyweho byemerera ushinjwa gufungurwa by’agateganyo mu gihe ategereje isomwa ry’urubanza.

P Diddy arifuza kurekurwa by'agateganyo