Nyuma y’urubanza rwafunguwe n’umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, P Diddy ashinja sosiyete y’ibinyobwa ya Diageo ivangura rishingiye ku ruhu, nyuma na nyuma uyu muraperi n’iyo sosiyete barangije bakemuye ayo makimbirane.
P. Diddy na Diageo bamaze kwisobanura
Nk’uko ikinyamakuru People kibitangaza, ngo Diddy na Diageo bashashe inzobe barangize ibyo batumvikanagaho aho, maze P. Diddy ahagarika ibirego yari yatanze.
Muri Gicurasi 2023, ni bwo byavuzwe ko Diddy yareze sosiyete ya Diageo ivangura rishingiye ku ruhu, nyuma y’uko iyi sosiyete imuganirije imubwira ko ibinyobwa yamamazaga bishobora kuba bitari kugenda neza ku isoko kuko birimo kwamamazwa n’umwirabura.
P. Diddy yashinjaga Diageo ivangura rishingiye ku ruhu
Diddy amaze imyaka 15 akorana n’uru ruganda, ku nshuro ya mbere yatangiye mu 2007 yamamaza ibicuruzwa byabo, kugeza mu mwaka ushize.
