P. Diddy utegwa iminsi na benshi akomeje kuryoherwa n'ubuzima

P. Diddy utegwa iminsi na benshi akomeje kuryoherwa n'ubuzima

 Jul 3, 2024 - 19:34

Mu gihe umuraperi Sean Combs uzwi nka P. Diddy arimo gutegwa iminsi na benshi kubera ibirego by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina aregwa, uyu muraperi we akomeje kwirira ubuzima ku nyanja muri Amerika.

Mu gihe hari bwamwe bategereje ko umuraperi P. Diddy atabwa muri yombi nyuma yo gushinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uyu muhanzi akomeje kugaraza ko nta gishyika afite ku mutima, nyuma yo gushyira hanze amashusho amerewe neza, aho yagaragaye mu mujyi wa Wyoming, umujyi w’ubukerarugendo no kwinezeza muri Amerika.

Muri ayo mashusho akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, yerekana Combs hamwe n’abagenzi be barimo kurya ubuzima ku nyanja.

Tubibutse ko Diddy kuva mu Ugushyingo umwaka ushize yagiye aregwa ibyaha birimo gucuruza amashusho y’urukozasoni n’ihohoterwa rishingiye, mu gihe uwahoze ari producer we Rodney "Lil Rod" Jones yavugaga ko Combs ategura ibirori byo gushora abantu mu bikorwa byo guhuza ibitsina.

Byongeye kandi, nubwo hafunguwe ibirego birindwi, uyu muhanzi akomeje kwidegembya arya ubuzima kubera ko nta bimenyetso bifatika, mu gihe bamwe mu byamamare barimo Suge Knight bavuga ko Diddy ari ari umukozi wa FBI ari na yo mpamvu adatabwa muri yombi.