Ouna w'umunya-Kenya yasimbujwe umunya-Misiri muri Musanze FC

Ouna w'umunya-Kenya yasimbujwe umunya-Misiri muri Musanze FC

 Feb 1, 2023 - 18:14

Ikipe ya Musanze FC yenda gutangaza umutoza mushya ukomoka muri Misiri nyuma yo gutandukana na Frank Ouna ukomoka muri Kenya.

Musanze FC yamaze guhitamo ko Adel Abdelrahman agaruka mu Rwanda ku nshuro ya gatatu nyuma yo kunyura mu Rwanda atoza Musanze FC na Gasogi United aherukamo.

Amakuru aturuka ku myitozo ya Musanze FC yabaye kuri uyu wa gatatu, ni uko umuyobozi wa Musanze FC Tuyishimire Placide yasuye abakinnyi abamenyesha ko bagiye gutozwa na Ahmed Adel Abdelrahman ndetse azagera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Tariki 18 Nyakanga 2022 Adel Abdelrahman yagarutse mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Gasogi United ndetse akaba yarazanye n'umwungiriza we BahaIdin Ibrahim, ariko ntabwo nabwo batinze mu ikipe kuko tariki 1 Ugushyingo 2022 yaje gutandukana na Gasogi United yari ihagaze neza muri shampiyona. 

Musanze FC iherutse gutandukana n'umunya-Kenya Frank Ouna wagiye avuga ko agiye kwivuza ariko bikarangira atagarutse muri iyi kipe yo mu majyaruguru y'u Rwanda.

Nyuma y'umunsi wa 17 wa shampiyona, Musanze FC iri ku mwanya wa cumi aho ifite amanota 22, ikaba irushwa inota rimwe na Sunrise iri ku mwanya wa kenda.

Biteganyijwe ko Adel azatangirira ku mukino Musanze FC ifitanye na Etincelles ku Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2022, ukaba uzabera kuri sitade Ubworoherane i Musanze.

Adel aje gutoza Musanze FC yanyuzemo