Mu kiganiro Otile Brown aherutse gukorera kuri ku muyoboro wa Youtube witwa ‘Oga Obinna’, ahagaze ku maguru ye yombi yahamije ko nta muhanzi wo muri Afurika y’Uburasirazuba uri ku rwego mpuzamahanga, kuko nta n’umwe uri ku rwego nk'urw’abahanzi bo muri Nigeria.
Ibyo yavuze byabaje cyane mugenzi we Bien Aime Sol, bituma avuga ko Otile Brown ari kuvuga ibyo atazi, kuko muri Africa y’Uburasirazuba hari abahanzi benshi kandi bari ku rwego mpuzamahanga, aboneraho no kumuha urugero rw’ukuntu indirimbo ze ubwe zikinwa ahantu hatandukanye nko muri Tanzania, mu Rwanda n’ahandi.
Otile Brown akomeje gutsimbarara ku gitekerezo cye
Icyakora, Otile biragaragara ko yari akomeje cyane, kuko nyuma yo kumva amagambo ya Bien Aime Sol, na we yongeye gusubira ku mbuga nkoranyambaga akongera kubishimangira.
Abinyujije kuri Instagram ye, Otile Brown yagize ati:Muramponda sinoga, kabone n'iyo mwacurangisha gitari amenyo murimo no kuririmba!"
Bien Aime Sol ntavuga rumwe n'ibitekerezo bya Otile Brown
Ni ubutumwa bugaragaza ko Otile Brown atsimbaraye ku gitekerezo cye, cyo kuba abahanzi bo muri East Africa bakiri hasi.
