Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, Omah Lay, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyira ahagaragara ubutumwa bw’inyandiko (chats) avuga ko bwerekana uko mugenzi we Rema yamwibye igitekerezo cya sound nshya.
Aya makuru aje nyuma y’uko umwaka ushize, Omah Lay abicishije mu kiganiro yagiranye n’ikinamico imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko album ye yatinze gusohoka bitewe n’uko yibwe igitekerezo n’ijwi rishya (sound) yari ateganya kumenyekanisha ku bafana be.
Icyo gihe ntiyigeze atangaza izina ry’umuhanzi ukekwaho kumwiba, ariko yavuze ko ari umuntu yari yizeye cyane.
Kuri uyu munsi, Omah Lay yakoresheje konti ye y’ibanga yo kuri Instagram, asohora “screenshots” z’ubutumwa yagiranye na Rema. Muri ubwo butumwa, hagaragaramo uburyo yasangije Rema igitekerezo cya sound nshya ndetse n’uburyo bari bagamije kukimenyekanisha mu muziki.
Omah Lay avuga ko nyuma yo kugisangiza Rema, yahise asohora album yitwa Heis ifite ijwi risa niryo yari yamwumvishije, ibyatumye we asubira mu nzu itunganya umuziki kugira ngo afate album ye yose bundi bushya.
Ijwi rivugwa muri izi mpaka ngo ni iryitwa ‘Ozeba’.
Kugeza ubu, Rema ntacyo aratangaza kuri ibi birego, mu gihe abakunzi b’umuziki bakomeje kugabanywamo: bamwe bashyigikira Omah Lay, abandi bagasanga bishobora kuba ari uguhura kw’ibitekerezo bisanzwe mu buhanzi.
Omah Lay yahishuye ko ari Rema wamwibye ijwi mu 2024

