Nubwo atigeze agaragaza umubare w’amafaranga yifuza, Offset yagaragaje mu nyandiko ko ashaka gukomeza imibereho isanzwe yabagamo mu gihe cy’urushako rwe na Cardi B, bahoze babana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uretse ibyo, Offset arasaba ko we na Cardi B bajya barera abana babo batatu bafitanye ku buryo bungana(joint custody). Icyakora, yatanze icyifuzo cy’uko abana baguma kuba mu rugo rwa Cardi B nk’icumbi rikuru, ariko bombi bagasangira inshingano zo kubarera.
Izi nyandiko nshya zitanzwe nyuma y’uko hagiye hakwirakwira amakuru avuga ko umubano wabo wakomeje kuzamo agatotsi kuva batandukana nubwo bombi bagiye bagaragara kenshi bashimangira nta kibazo kidasanzwe bafitanye.
Cardi B na Offset bashakanye mu 2017, bakaba bafitanye abana batatu. Kugeza ubu, nta kintu Cardi B aratanga ku byo Offset yasabye mu rukiko.
Offset yasabye urukiko ko yajya ahabwa amafaranga na Cardi B
Offset yasabye ko we na Cardi B bagira uburenganzira bunga ku bijyanye no kurera abana babo
