Nyuma yo kwivumbura kuri 'Label' ya Olamide arasaba ko baca inkoni izamba

Nyuma yo kwivumbura kuri 'Label' ya Olamide arasaba ko baca inkoni izamba

 Dec 4, 2023 - 13:16

Umuhanzi Lyta umaze imyaka ine avuye muri Label ya Olamide YBNL Nation, aramutakambira ngo ayigarukemo.

Umuhanzi wo muri Nigeria Opeyemi Rahimvamaz uzwi ku izina rya Lyta aratakambira uwari bosi we mu nzu itunganya umuziki ya YBNL Nation, umuraperi Olamide Gbenga Adedeji uzwi cyane ku izina rya Olamide, ngo amwemerere angaruke mu nzu ye ya muzika. 

Mu kiganiro uyu musore aheruka kugirana n'itangazamakuru, akaba yaratangaje ko yumva ashaka kugaruka muri YBNL Nation kuko ngo yari yavuyemo atabishaka. Ati "Ndashaka kugaruka muri YBNL kuko nayivuyemo ntabigambiriye. Ntabwo nigeze numva Olamide mbere na nyuma yuko mvuyemo."

Umuhanzi Lyta aratakambira Olamide kugira ngo agaruke muri Label ye

Nubwo uyu musore yavuze ko yatandukanye na YBNL atavuganye na Olamide, ariko akaba avuga ko nyuma yaho bavuganye kuri Instagram ku munsi w'isabukuru ye. Icyakora akaba avuga ko Olamide atamukurikira kuri Instagram kuko ngo nta muntu akurikira ( follow).

Hagati aho, Lyta akaba yaravuye muri YBNL Nation mu 2019 nyuma yo guterana amagambo na Olamide bosi w'iyi Label. Mu 2022, uyu muhanzi akaba yaratangaje ko zimwe mu mpamvu zatumye atandukana na Olamide, ngo ari uko yumvaga ibintu byinshi byavaga mu nshuti ze ndetse no mu bandi bantu bo hanze ya muzika.

Magingo aya, label ya YBNL Records ikaba irimo abahanzi barimo: Asake Lil Kesh, Adekunle Gold, ndetse na Fireboy DML. Iyi nzu ikaba yarashinzwe mu 2012.

Umuhanzi Lyta aravuga ashaka gusubira muri Label ya YBNL Records Label