Ni nyuma y’uko uwo muhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Marioo, yaciye amarenga ko barimo gukorana indirimbo, indirimbo nkuko bigaragara irimo gukorwaho n'aba-producers barimo Umuyarwanda, Element n'abanya-Tanzania babiri, S2kizzy na Abbah Process.
Ni amakuru Marioo yashyize hanze abinyujije mu yashyize ifoto kuri Instagram yerekana ko muri studio ari kumwe na The Ben, S2kizzy, Element na Abbah Process, hanyuma agashyiraho idarapo rya Tanzania n'iry'u Rwanda.
Marioo yaciye amarenga ko arimo gukorana indirimbo na The Ben
Ni indirimbo yahise itera benshi amatsiko, nyuma yuko The Ben yigeze gukora idirimbo "Why" na Diamond Platnumz igakundwa cyane, ndetse tutibagiwe n’indirmbo “Can’t Get Enough” yakoranye na Otile Brown ikanyura imitima ya benshi.
Si ibyo gusa kandi, kuko ni indirimbo nkuko bivugwa irimo gutunganywa na S2kizzy usanzwe ukorana Diamond, producer Abbah Process ndetse na producer Element wakoze indirimbo Zanzibar ya Harmonize na Bruce Melodie indirimbo na yo yaciye ibintu, ari na byo bikomeje gutuma abantu bagira amatsiko y'iyo ndirimbo igiye guhuriramo aya mazina akomeye.
The Ben na Marioo bagaragaye muri studio barikumwe na Element, Abbah Process na S2kizzy
The Ben agiye gukorana indirimbo na Marioo, mu gihe Kevin Kade aherutse gutangaza ko avuye muri Tanzania aho yarimo gufata amashusho y’indirimbo ye na The Bena, na we akoranye indirimbo na Marioo. Ntibiramenyekana neza niba ari indirimbo imwe bose bazahuriramo, gusa amahirwe menshi ni uko ari indirimbo ebyiri zitandukanye, kuko mu mafoto yagiye hanze uyu munsi bari muri studio, nta Kevin Kade wari urimo.
Ikindi kubishimangira kandi, ni uko hari amakuru avuga ko indirimbo ya Kevin Kade na Marioo yakozwe na Element, mu gihe indi yo bivugwa irimo gukorwa na S2kizzy, Element, ndetse na Abbah Process.
