Nyuma ya Bobby Shmurda Harmonize yerekeje amaso kuri Meek Mill

Nyuma ya Bobby Shmurda Harmonize yerekeje amaso kuri Meek Mill

 Jun 20, 2024 - 13:40

Nyuma yo gukorana indirimbo na Bobby Shmurda, Harmonize yahishuye ko aherutse kuganira n'umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Meek Mill, amusaba ko na we bakorana indirimbo.

Umuhanzi wo muri Tanzania, Harmonize yahisemo gushyira hanze ubutumwa bugufi aganira n’umuraperi ukomoka muri Amerika Meek Mill amusaba ko bakorana indirimbo.

Binyuze kuri Instagram ye, Harmonize yagaragaje amafoto y’ibyo yaganiriye n’uwo muraperi agaragaza ko ashishikajwe cyane no gushaka gukorana na Meek, we wagaragaje ko atamuzi amubaza ibihangano akora muri Afurika.

Mu gihe bombi byaba bikunze bagakorana indirimbo, ntabwo izaba ari yo ndirimbo ya mbere ya Harmonize akoranye n’abahanzi b’abanyamahanga by’umwihariko abo muri Amerika, kuko yakoranye n’umuraperi Bobby Shmurda indirimbo bise “I Made It” yasohotse mu mezi ane ashize.

Usibye ibyo kandi, umuraperi Rick Ross yigeze kuvuga Harmonize nk'umuhanzi yemera muri Afurika, bivuze ko umunsi umwe na we bashobora gukorana indirimbo.