Perezida w’ihuriro ry’abahanzi muri Uganda (UMA), Cinderella Sanyu Okuyo uzwi ku izina rya Cindy Sanyu, yasabye guverinoma iri ku butegetsi ko hagabanywa mu buryo bungana inkunga igenera uruganda rwa muzika.
Cindy takozwa uburyo ihuriro rya Eddy Kenzo ryemerewe amafaranga, mu gihe irye rurimo kwicira isazi mu jisho
Uyu muhanzikazi, utemeranya n’uburyo leta irimo gukemura ibibazo byo mu muziki, yatakambiye guverinoma ngo igaruke ku meza maze isubiremo uburyo igabanya inkunga mu bagize uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.
Cindy yababajwe n’uburyo ngo guverinoma irimo gutonesha ihuriro ry’abacuranzi ba Uganda bo muri Uganda, riyobowe na Eddy Kenzo, UNMF, ugerereranyije n’andi mahuriro y’abahanzi, harimo n’iryo Cindy ayoboye.
UNMF, ni ihuriro ry'abahanzi, riyobowe na Eddy Kenzo, Sheebah Karungi n'abandi
Uyu mugore yavuze ko yifuza ko guverinoma yakongera igatekereza ku mwanzuro yafashe, maze amahuriro yose y’abahanzi akaba abagenerwabikorwa ku mutungo w’igihugu kuko bose bagira uruhare rungana mu kuzamura ubukungu bwacyo.
Yagize ati: “Turizera ko ari ngombwa ko ayo mafaranga agabanywa ku buryo bungana. Kugeza ubu, icyemezo gisa nkicyerekejwe ku ihuriro riherutse gushingwa, hirengagijwe imiryango myinshi yagiye itanga umusanzu ntasubirwaho mu ruganda rw’imyidagaduro imyaka myinshi, kandi nta nkunga ya leta bahabwa.
Turasaba guverinoma kongera gusuzuma icyemezo cyayo kandi UMA natwe tukaba abagenerwabikorwa.
Cindy avuga ko amahuriro yose agomba guhabwa inkunga ingana, kuko yose atanga umusanzu umwe mu kubaka igihugu
UMA, ifatanije n’andi mashyirahamwe y’ingenzi, irakora cyane igana imbere, ihagarariye abahanzi mugihugu cyose. Twizera ko kutagira uhezwa, bizashimangira imbaraga mu ruganda rwacu rw’imyidagaduro kandi bikazamura iterambere rirambye ku nzego zose zirurimo.”
Cindy, arikocoye nyuma y’iminsi mike Perezida wa UNMF akaba n’umuhanzi Eddy Kenzo abonanye na Perezida Museveni, aho bivugwa ko yemerewe akavgari k’amafaranga agomba gufasha ihuriro ayoboye.
