Nkomeje gushavuzwa nibivugwa kuri nge na Gen Muhoozi-Juliana Kanyomozi

Nkomeje gushavuzwa nibivugwa kuri nge na Gen Muhoozi-Juliana Kanyomozi

 Nov 13, 2023 - 16:00

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi akomeje gusunikirwa kuvuga se w'umwana we, nyuma yuko Gen Muhoozi Kainerugaba ari we ukomeje gushyirwa mu majwi.

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Juliana Kanyomozi akomeje kujya ku gitutu cyo gusobanurira se w'umwana we w'umuhungu wavutse mu 2020. Kuri ubu, Juliana aratangaza ko akomeje gushavuzwa nuko umuhungu we Taj bikomeje kuvugwa ko ari uwa Gen Muhoozi Kainerugaba. 

Mu 2020, nibwo Juliana Kanyomozi yibarutse umwana w'umuhungu amwita Taj, byari nyuma yuko mu 2014 yari yapfushije undi mwana we Keron Kabugo wari ufite imyaka 11.Nyuma yuko abyaye, amakuru yakomeje kugenda akwirakwira hose ko uyu mwana ari uwa Gen. Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Gen. Muhoozi arashyirwa mu majwi kuba yarabyaranye na Juliana Kanyomozi 

Nubwo amakuru yavugaga ko uyu mwana ari uwa Gen, ariko Juliana ntiyahwemye kubihakana. Kuri iyi nshuro, Juliana yongeye kubazwa kubya Muhoozi mu itangazamakuru, ndetse no kuvuga neza se w'umwana afite magingo aya. 

Ubwo yasubiza ibibi bibazo, akaba yavuze ko niba hari ikintu kimusenya mu buzima bwe, ari ukuvuga ko yabyaranye na Muhoozi. Ati " Ntabwo nshobora gusobanura uko mba niyumva. Sinigeze mpura na Gen. Muhoozi imbonankubone mbere, nahuye na we muri Soroti vuba aha."

Juliana Kanyomozi aravuga ko umwana we Taj se ari umuntu udakunda ko ubuzima bwe bujya ku karubanda 

Akaba yanasonuye ko se w'umuzungu we ari umuntu udakunda ko ubuzima bwe bujya ku karubanda kandi ko ibyo ntacyo bimutwaye. Ati " Kuri ubu ndishimye ntakibazo, ntabwo mba nshaka gushyira ubuzima bwange ku karubanda, ariko abafana ntibaba bashaka kubyumva."

Kuri Kanyomozi, avuga ko ibihuha by'uko yabyaranye na Muhoozi, bikwirakwizwa nabo ku mbuga nkoranyambaga baba bashaka kwamamara, kugira ngo bagire ababakurikira benshi, bagire likes, n'ibindi bitandukanye. Muri make ngo baba bashaka gutwika.